Dieses Blog durchsuchen

Freitag, 22. Oktober 2010

GUSHYIGIKIRA INKIKO GACACA SI ICYAHA? (Padiri Thomas Nahimana)

GUSHYIGIKIRA INKIKO GACACA SI ICYAHA?
Nta mukristu gatolika ukunze kwibagirwa igitero cya gatigisimu kigira kiti “Umuntu akora icyaha ate? Benshi banafashe mu mutwe igisubizo kijyanye n’icyo kibazo: “Umuntu akora icyaha, igihe yitandukanya n’Imana, akayisuzugura, abizi neza kandi abishaka”. Maze imyaka igera kuri itanu yose nibaza niba gushyigikira Inkiko Gacaca atari icyaha. Muri iyi minsi, igisubizo kidasubirwaho narakibonye.
Muri iki kiganiro, nzinduwe no kwerekana uburyo  gushyigikira Inkiko Gacaca atari  icyaha gisanzwe; ahubwo ari  icyaha gikomeye cyane, kimwe twigishijwe ko kijyana mu rupfu. Ndabanza kwibutsa uko Inkiko gacaca zadutse mu Rwanda (1), uko zaje guteshwa umurongo (2), ntange n’urugero rufatika ku ifungwa n’iyicwarubozo rikomeje gukorerwa umupadiri witwa Edouard NTULIYE wo muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo (3).Ndasoza mpa inama Umukuru w’igihugu Paul Kagame.
1. Umwaduko w’Inkiko Gacaca

Ndibuka neza uko igitekerezo cya Gacaca cyaje, giturutse mu bakristu bari bafite umutima mwiza wo gusana imitima y’Abanyarwanda yashegeshwe n’amarorerwa y’intambara na jenoside yo muri Mata 1994. Ikinyamakuru cyitwa “Urumuri rwa Kristu” kiyobowe n’uwari Padiri Smaragde Mbonyintege ubu wabaye Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi cyagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ibyo bitekerezo bishya by’uko Abanyarwanda byababera byiza bashoboye kwicara mu gacaca, bakaganira ku byabakomerekeje, uwahemutse akemera icyaha, agasaba imbabazi, akazihabwa, abantu bakongera bakabana.
Ubwo Kiliziya gatolika yumvise bwangu ko ibyo bintu bikwiye, niko kumvisha Abayoboke bayo ko gukora Gacaca mu buryo bwa gikirisitu, byaba inzira nziza yo kwitegura Yubile y’impurirane y’imyaka 100 Inkuru nziza igeze mu Rwanda, n’imyaka 2000 Kristu aje ku isi kuducungura. Diyosezi zose ubwo ziba zitangiye Sinodi Gacaca Nkirisitu, ubwo hari mu mwaka 1997. Kiliziya yahimbaje iyo yubile mu w’ 2000.
Leta y’u Rwanda imaze kubona ko igitekerezo cya Gacaca gihamye, yasanze nayo yacyifashisha. Ndetse yo ihitamo ko Gacaca itaba ibiganiro gusa,  ahubwo ko yaba Inkiko zihariye zo guca imanza z’abakoze Itsembabwoko n’Itsembatsemba ryo mu 1994 (nyuma icyo cyaha cyaje kwitwa jenoside yakorewe Abatutsi). Ubwo yahise ikora umushinga w’itegeko, itangira kuwuganiraho n’Abanyarwanda b’inzego zinyuranye. Abayobozi ba Kiliziya gatolika nabo basabwe ibitekerezo. Habayeho inama nyunguranabitekerezo nyinshi,  zigategurwa na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro yayoborwaga na Musenyeri Frederiko Rubwejanga. Taliki ya 13 Kamena 2002, Abashumba ba Kiliziya gatolika banditse urwandiko rusaba Abakristu n’Abanyarwanda bose b’umutima mwiza gufatanya kugira ngo Inkiko Gacaca zibe koko “Ubutabera bwunga”. Muri urwo rwandiko Kiliziya gatolika yashishikarije Abakristu bose kwitabira Inkiko gacaca batanga ubuhamya, bavugisha ukuri gusa ku byo bazi kandi bahagazeho.


Ku ruhande rwa Leta, Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001.Nk’uko iryo tegeko ribigaragaza, Inkiko Gacaca zari zigamije gufasha kumenya ukuri ku byabaye muri jenoside, kwihutisha imanza z’abakurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge no kugaragaza ubushobozi bw’umuryango nyarwanda bwo kwikemurira ibibazo byawo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca (SNJG: Service National des Juridictions Gacaca) rwashyizweho n’Itegeko nshinga ryo ku wa 04/06/2003, bityo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca ntirwaba rukiri ishami ry’Urukiko rw’Ikirenga, ahubwo rusigara ari Urwego rwihariye rushinzwe gukurikirana, umunsi ku wundi, imirimo y’Inkiko Gacaca no kuzifasha gukemura ibibazo zigenda zihura na byo mu mikorere yazo.

Itegeko rigenga inkiko Gacaca ryahinduwe kenshi, ubu irigenderwaho rikaba ari Itegeko Ngenga n° 13/2008 ryo ku wa 19/05/2008 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/6/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’italiki ya mbere Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994”.

2. Inkiko Gacaca zaje guteshwa umurongo zite?
Byagaragaye na kare kose ko bamwe mu bayobozi b’igihugu bari bifitiye indi gahunda idafite aho ihuriye n’ubutabera n’ubwiyunge by’Abanyarwanda. Muti ibi urabivuga ubikuye he? Kuko nayoboraga Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro ya Cyangugu, natoranyijwe mu bapadiri  bake bashoboye guhura n’abayobozi b’igihugu, tujya impaka ku byerekeye izo nkiko. Sinzigera nibagirwa inama yabereye muri Centre Christus y’i Remera-Kigali mu mpera z’umwaka w’2000 iduhuza na Bwana Mucyo Jean de Dieu wari Minisitiri w’ubutabera akanagira mu nshingano ze Inkiko Gacaca. Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, intumwa zacu zari ziyobowe na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga. Twiriwe tujya impaka, tuziraramo, bigera mu ma saa saba z’ijoro tutaragira icyo twumvikanaho twatangariza abanyamakurubari barekejereje. Icyo gihe, Inkiko Gacaca zari zikiri umushinga w’itegeko. Bimwe mu by’ingenzi twamwerekaga ko biteye ikibazo ni ibi:
*Impungenge z’uko Inkiko gacaca zari guhinduka ku mugaragagaro “Urukiko rwo kuburanisha ubwoko bw’Abahutu gusa”.
*Impungenge ko Abacamanza batamenyereye uwo mwuga (barimo kandi benshi batajijutse cyane) bari kuzakorerwamo  n’Ubutegetsi.
*Impungenge z’uko Inkiko Gacaca zari kuzashyamirana n’Inkiko zisanzwe.
*Kutagira igihano giteganyirizwa uzashinja undi ibinyoma, akamugerekaho jenoside nkana : twashingiraga kuri munyangire dusanzwe tuzi mu Banyarwanda, tukabona ko hari abazitwikira Inkiko Gacaca bagashinja abandi ibinyoma bagamije kubihimura cyangwa kubacisha umutwe nkana, mu gihe nta gihano cyaba giteganyirijwe uwabeshyeye abandi.
*Guhatira umugore gushinja umugabo, abana gushinja Ababyeyi, cyangwa Ababyeyi gushinja abana babo: twabonaga byavamo intandaro yo gusenya umuryango kandi Leta ntishobore kuwusana.
Ugira ngo ndashyiramo amakabyankuru azasange Jean de Dieu Mucyo, ubu ni Président w’akanama k’igihugu gashinzwe kurwanya jenoside (CNLG: Commission Nationale de Lutte contre le Génocide). Ngira ngo arakibuka ibyo atumvikanyeho na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga. Ndibwira ko nanjye anyibuka, n’ubwo ari jye wari muto mu myaka, sinabuze kumuhata ibibazo no gutsindagira ziriya mpungenge ! Nyuma twagiye duhurira mu yandi mahugurwa, yandeba agaseka, akazunguza umutwe !
Byaje kugenda bite?
Nyuma y’imyaka ikabakaba icumi Inkiko Gacaca zikora, ni nde utabona ko icyo twitaga “impungenge” twatungaga agatoki icyo gihe zari zo “ntego nyakuri” z’abashyizeho Inkiko Gacaca?
a.Inkiko Gacaca, zaje kuba urukiko rw’ubwoko ku mugaragaro : Ubishidikanya azambwire umubare w’Abatutsi baciriwe urubanza muri Gacaca ! Rwabaye urukiko rwo gupyinagaza Abahutu no kubacira urw’iteka bidasubirwaho. Abahutu bajyanywe muri Gacaca kandi nta n’icyaha bakoze ni benshi. Abo izo Gacaca zasize iheruheru ni bo babihamya, kandi ntibagira ingano.
b.Inteko z’Inkiko Gacaca zahindutse igikoresho cy’inyungu z’abari ku butegetsi n’iz’agatsiko k’abadashyize imbere ubutabera. Abatorewe kuba Inyangamugayo, ntibashoboraga guca urubanza batabanje kubaza uhagarariye FPR igihano bagomba gutanga. Ndibuka ukuntu inteko Gacaca y’i Nyamasheke (narahabaye!) itashoboraga guca urubanza itabanje kubaza SAYIRUNGA  icyemezo kiri bufatwe (n’iyo yabaga yibereye i Kigali, bagombaga kubanza kumuhamagara akabaha amabwiriza!). SAYIRUNGA uwo akaba Mayibobo izwi na bose! Uwabene nta gashuri aranganwa, akazi ke kari uguhuguza utw’abandi no kwinywera ibiyobyabwenge. Nyamara kuko ngo akomeye mu Cyama, ni we wahawe ubutumwa bwo gutitiza Inyangamugayo zirimo n’abize kaminuza, zigakora ibyo ategetse! Kugeza n’aho ari we ubabwira ibyaha bagomba kugereka kuri Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa! Kandi bigakorwa. Wanabyitegereza neza, ugasanga, buri Murenge, buri Karere,gafite “Sayirunga” wako. Uwapfuye yarihuse pe!
c.Ku byerekeye igihe Inkiko Gacaca zagombaga gusoreza imirimo yazo: Italiki yakomeje kwimurwa, ngo imanza ntizirarangira. Twese tuzi neza ko Inkiko Gacaca zashoje imirimo kera, ibiriho ubu biyobowe na Madamu Mukantaganzwa Domitila ni ubujura budasanzwe bushyigikiwe na Leta,simbona ukundi umuntu yabyita! Muri iki gihe nibwo Abanyarwanda babona neza ko Inkiko Gacaca zari zigamije kwangiza no guheza igice kimwe cy’abaturage mu kangaratete. Ubu Madame Domitila ariho arasenya ibyiza bike Inkiko Gacaca zari zarashoboye kugeraho, akoresheje izo Nteko ze zidasanzwe zimanuka i Kigali zikajya gucira Imanza abo zitazi mu turere tunyuranye, mu gihugu cyose. Maze si ukubakatira igifungo cya burundu n’akato k’umwihariko, zikiva inyuma ! Harya ngo hari imanza zari zaraciwe nabi ? Ni zose, nta gushidikanya !
d.Bimaze kugaragara ko bamwe mu bayobozi ba FPR bashyizeho Inkiko Gacaga zo gucira imanza Abahutu, nabo bakurikiranwaho n’Inkiko mpuzamahanga ibyaha bikomeye bifitanye isano na jenoside. Biragaragara rero ko Inkiko Gacaca zari zigamije kubafasha kubona abo bagerekaho (“les bouc-émissaires”) ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda. Simvuze ko Abahutu bishoye mu bwicanyi badakwiye kubiryozwa. Ariko n’Abatutsi bishoye mu bwicanyi bakwiye kubiryozwa. Birakwiye ko buri wese yabazwa ibye, atagerekeweho n’ibyakozwe n’abandi. Birumvikana na none ko gucira imanza abo mwafatanije icyaha, abo munganya ibyaha, ndetse ukaba unabibarusha, byo ari agahomamunwa.
Aha ni naho Inkiko gacaca zikura icyasha simusiga kizatuma zitibagirana mu mateka y’Ubutabera bw’u Rwanda n’ubwo ku isi yose kuko zirengagiza imwe mu “ngingo- shingiro” zubahirizwa n’ibihugu bishaka guca akarengane bigendeye ku mategeko: Nta we uba umucamanza mu rubanza yaregwamo” (“Nul n’est juge dans sa propre cause”). Nta handi byemerwa ku isi uretse mu Nkiko Gacaca z’iwacu mu Rwanda!
e.Ku byerekeye imikoranire y’Inkiko Gacaca n’Inkiko zisanzwe, ntawe utabona ko intego y’Abayobozi bashya b’igihugu yari ukwigizayo amategeko asanzwe y’igihugu (création d’un grand espace de non-droit) kugira ngo  FPR ibone uko ikora ibyo yishakiye: yigizeyo abenshi mu Bahutu bahoze mu butegetsi, yikize abajijutse babona akarengane ikorera abaturage.  Ni byo nifuza kwerekana mpereye ku rugero rwa Padiri Edouard NTULIYE.
3.  Padiri Edouard Ntuliye aboreye mu buroko azira iki?
Padiri Edouard Ntuliye, ab’inshuti za hafi bita SIMBA, yavukiye muri Komini Kivumu, Perefegitura ya Kibuye. Hejuru y’amashuri abanziriza kuba umusaserdoti, Padiri Ntuliye yize kaminuza, afite impamyabushobozi ya Dogitora muri Sociologie. Njye namumenye mu w’i 1986 ubwo nari ntangiye kwiga Seminari nto ya Nyundo. Ni we wayiyoboraga. Twabanye imyaka 6 yose. Ntako atagize ngo aturere neza. Yayoboye Seminari mu gihe kitoroshye (1985-1994), mu karere kahoragamo akaduruvuyo kagamije guhohotera Abatutsi kuva intambara ya FPR yatangira mu 1990, dore ko benshi mu barezi bacu bari abo muri ubwo bwoko. Ni nde wahakana ko Ntuliye atabafashaga uko ashoboye! Byose twarabibonaga. Yitangiraga abaseminari bitavugwa, akamenya kuduterera urwenya ataretse no kuducyamura igihe byabaga ari ngombwa. Kimwe n’abandi yareze batari bake, numva mukesha byinshi. Bityo kandi nkaba ndi muri benshi bashengurwa cyane n’akarengane akomeje kugirirwa.

Padiri Edouard Ntuliye ari mu bafunzwe mu ikubitiro akekwaho kuba yaragize uruhare mu gitero cyasenye ikiriziya cya Paruwasi ya Nyange muri mata 1994,  hakicirwa Abatutsi bagera kuri 200. Yakekwagaho kandi “kuba yarabaye icyitso cy’ubwicanyi bugamije gutsemba ubwoko bw’Abatutsi bwahitanye abantu barenga 60 bwabereye mu iseminari nto ya Nyundo.”

Taliki ya 17 Mata 1998, Urugereko rwihariye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibuye rwaburanishije Edouard Ntuliye. Dufite kopi y’urwo rubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY. Na none burya gusoma icyemezo cy’Urukiko no kugisobanukirwa si ibya bose. Nanjye nagombye gusubira ku ntebe y’ishuri, niga amategeko. Nizeye ko ubu nafasha abandi kumva neza iby’urwo rubanza ruteye ukwarwo kuko rudufasha kwerekana neza uko ubutabera nyarwanda twazaniwe n’Inkiko Gacaca bwaremanywe ubusembwa bwagombaga kugira ingaruka mbi ku Banyarwanda batagira ingano.
Tugarutse ku rubanza rwo ku italiki ya 17 Mata 1998, Urugereko rwihariye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibuye rwasanze “ icyaha cy’ubwitso mu itsembabwoko Ntuliye Edouard aregwa ko yayoboye igitero muri Seminaire ntoya ya Nyundo kikica abantu benshi barimo umuryango wa MURASHI Esaïe babaziza ko ari Abatutsi kimuhama kuko ari abapadiri yitangiyeho abagabo, ari n’abamurega bose bahuriza ku bikorwa byo kuba yarajyanye itoroshi ijoro ryose akabura maze igitero nacyo kikaza kiyobowe n’umuntu ufite itoroshi kandi ntikigire uwo kiboneshaho mu bagombaga gupfa kandi ari no mu mwijima kuko batari bacanye amatara…”.Murashi Esaïe akomeza amushinja ko yamwiboneye ajyanye n’interahamwe mu Seminari kuzereka aho bari bihishe. Ubwo ga ruba rumukatiye  igihano cyo kwicwa, twese turumirwa! Kuba atarahise yicwa huti huti nk’uko byagendekeye abandi bahawe icyo gihano, ni Imana yashatse kumwirindira.
Gusa rero, Padiri Edouard Ntuliye ntiyishimiye imikirize y’urwo rubanza niko gusaba ubujurire taliki ya 23 n’iya 29 Mata 1998, buremerwa.
Aha rero niho hagiye kuduhishurira ibanga rikomeye! [Car, à notre humble avis, cet Arrêt de la Cour d’Appel de Ruhengeri devrait faire Jurisprudence au vu des problèmes nécessairement posés par la coexistence même des  Tribunaux Ordinaires et des Juridictions Gacaca à savoir celui la hiérarchie des normes ainsi que la propension morbide de celles-ci (JG) à nier l’autorité de la chose jugée émanant de ceux-là (T.O)] Soma ibikurikira utarangaye.
 Taliki ya 25 Ukwakira 2000, Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwaciriye mu ruhame  urubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY-R.P.A.34/GC/R1/RUH. Nuko rumaze gusoma imyanzuro y’abashinjwa, rumaze kandi no kumva umwanzuro umushinjacyaha ubwe yashyikirije urukiko “avuga ko bigaragara ko hari amategeko Urukiko rubanza rutubahirije…”
Rusanga “Urukiko rubanza ruhamya Padiri Nturiye ubugambanyi mu bwicanyi bwabereye ku Nyundo rushingiye ku buhamya bwa Murashi Esaie, Rutabana na Kayijuka bakulikiranye indishyi kubera ababo baguye muri ibyo bitero ariko bakaba batarashoboye kugaragaza amanama y’amashyaka Ntuliye yagiyemo, aho yakorewe, abo bayakoranye n’ibyayavugiwemo”.
Rusanga, “mu bagabo 7 Urukiko rubanza rwagendeyeho ruhamya Padiri Ntuliye na Padiri Kayiranga ubugambanyi mu byabereye i Nyange ku wa 15 na 16 Mata 1994, batatu muri bo : Munganyinka, Ndakubana, na Kagenza bakurikiranye indishyi, ni yo mpamvu ubuhamya bwa bane basigaye ari bo Gatare Lambert, Hategekimana, Nikuze, na Gatarayiha ari bwo bukwiye gusuzumwa bugahabwa agaciro kuko bariya ba mbere bataba ababuranyi ngo babe n’abagabo” .
Rwemeza koUrukiko rubanza rwafashe ibintu uko bitari”rubashinja rugendeye ku buhamya bw’abashinjaga gusa. Rwanzura ko “Ntuliye Edouard na Kayiranga Jean François ari abere ku byaha byose baregwa; rutegeka “ko bahita bafungurwa.” Inteko y’urukiko rw’ubujurire yari igizwe n’abacamanza Cassien Ntunzwenimana, Timotée Ndagijimana, umwanditsi akaba Pascal Safari. Nkunda umugabo ntacyo ampaye!
Ubwo Padiri Ntuliye yahise arekurwa arataha. Umushumba wa Diyosezi ye amushinga kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi Catedarali ya Nyundo,ubuzima burakomeza. Twese twariruhukije, tugira tuti harakabaho ubutabera burenganura abarengana!
Aha rero ni ho humvikanisha neza uko Inkiko zisanzwe mu Rwanda nazo, ziramutse zihawe ubwigenge bukwiye, zishobora gukora umurimo wazo neza, ntizizuyaze no kuba zarenganura abarengana.Uwari wakatiwe urwo kwicwa kuko hari ababifitemo inyungu akaba yashobora kurengerwa n’Ubutabera. Aha ni naho hadufasha kumva neza impamvu Inkiko Gacaca zaje kubaho kugira ngo Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu babure ubwo burenganzira (garanties) bahabwa n’inkiko zisanzwe zigendera ku mategeko n’imigenzo byemewe ku rwego mpuzamahanga. Ni ko kaga Padiri Ntuliye yaje kugira!
Koko rero nyuma y’imyaka 9 Padiri Ntuliye afunguwe, yarongeye arafatwa arafungwa binyujijwe mu Nkiko Gacaca. Yahamagajwe n’Urukiko Gacaca (bita mobile) rwa Kimironko (Akarere ka Gasabo muri Kigali y’umujyi!) taliki ya 7 Werurwe 2009, aburanira mu cyumba mberabyose (Salle Polyvalente) cyo mu Kayanza (Nyundo), maze ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro Inteko y’urwo rukiko itangaza ko imukatiye igifungo cya burundu! Ubwo bahise  bamumanura afungirwa ku Gisenyi. Padiri Ntuliye ntiyarekeye aho. Yasabye ubujurire, buremerwa, maze taliki ya 17 na 18 Nyakanga 2009, Inteko y’Urukiko Gacaca ya Rugunga (Umujyi wa Kigali!!) imukatira igifungo cya burundu y’umwihariko! N’ubu aracyari ku ngoyi!
Ibyaha akurikiranyweho, ni byabindi urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwari rwamuhanaguyeho. Abamushinje, ni babandi Urukiko rw’ubujurire rwavugaga ko bakurikiranye indishyi bityo bakaba badashobora kuba ababuranyi n’abagabo mu rubanza rumwe. Uw’imena muri bo akaba  ari na we wapanze iryo kinamico nta wundi utari Murashi Esaïe. Reka tugire icyo tumuvugaho.
Murashi Esaie ndamuzi, ndetse cyane. Niga mu Seminari ku Nyundo, yari Profeseri mu ishuri ry’abakobwa ryo ku Nyundo (Lycée Notre Dame d’Afrique). Ku Nyundo hariya twakuye ubumenyi n’ubumuntu, twanahatakarije ababyeyi benshi badukunze, baraturera, baradukuza. Hari umuseminari wamenye abarezi nka Lyamukuru Mathias, Alfred twitaga Kadarasi cyangwa Padiri Deogratias Twagireyezu, uteze kubibagirwa? Esaie Murashi na we twari tumumenyereye cyane.  Akaba koko yaragize ibyago bikomeye  kuko mu 1994 benshi bo mu muryango we biciwe ku Nyundo. Akababaro n’umujinya Murashi Esaïe aterwa n’akarengane yagiriwe n’ubwicanyi bwamutwaye abe, ntawabimuhora kereka utagira umutima. Ikibazo ni uko amaze kugira amahirwe yo kurokoka yashyize imbere indishyi, kandi akazishakira kuri Padiri Ntuliye, kandi azi neza ko amurenganya. Byumvikane neza ko atari urwango rusa rumutera gukora ibyo akora, araharanira indishyi: afite inyota y’iby’isi akabisumbisha agaciro k’umuntu! Aha njye hantera kwibaza bikomeye: iyo twibutse ko abacu bapfuye ntacyo bajyanye ikuzimu, nta kenge twakwigira nk’aho ngaho? Nabyo birababaje cyane.
Murashi we, uzi neza ko Padiri Ntuliye ari umurwayi wa Diyabeti ikaze. Naramuka aguye mu buroko, uzunguka iki ko nta n’imitungo agira yo kwishyura izo ndishyi ushaka? N’aho ubucamanza bw’abantu butagira icyo bugutwara,  urahamya neza ko Imana yo itazamukubaza? Ongera utekereze neza, uhitemo igikwiye. Reka uriya musaza azazire ikindi kitaguturutseho. Ntacyo uzaba uhombye.
4. Umwanzuro
Inkiko Gacaca zateshutse ku nshingano yo kunga Abanyarwanda twari tuzitezeho ahubwo zirabateranya mu buryo bunyuranye. Bamwe mu Batutsi bishinze igishuko cyo kwihorera no gushaka gukira batarushye, Inkiko Gacaca bazihindura ubucuruzi, bityo Umuhutu ushaka kubaho agahora yigura ngo batamushinja jenoside, ibye bikaba birarangiye. Kuko benshi bari bakurikiranye indishyi, ntibazuyaje gushinja n’abadafite icyaha, babaziza gusa ko bifitiye imitungo. Ng’uko uko babaye ababuranyi n’abagabo mu rubanza rumwe. Ari na byo Urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rwamaganiye ku mugaragaro, kuko nta kindi byageraho kitari ukwimakaza akarengane mu gihugu! Nyamara byarabaye kandi biracyakomeza. Kubera ko hari benshi babonye ko Inkiko gacaca ari umushinga ubyara inyungu itubutse, bifuje ko izo Nkiko zahoraho iteka akaba ariyo mpamvu amataliki yose yo gusoza ibikorwa byazo yagiye yigizwayo, Madame Mukantangazwa Domitila uziyobora mu rwego rw’igihugu akaba aherutse gutangaza ko atazi igihe zizasoreza imirimo yazo!
Ngiyo impamvu intera guhamya neruye ko gukomeza kuzishyigikira ari ugukora icyaha gikomeye, kuko twamaze kumenya ko nta kindi zikimaze uretse kurenganya abari barazirokotse cyangwa guhorahoza abo zari zararangije kugira ibimuga! Imana ntikunda akarengane, n’abapagani ntibabiyobewe! Ugashyigikira wese aba asuzuguye Imana mu bikomeye, abizi kandi abishaka.Icyaha ni aho kiri.
Inama ngira Perezida Paul Kagame
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, njye sinkeneye kubarirwa muri ba « bahutu bawe » birirwa bakubeshya bashaka amaramuko. Icyo nifuza ni ukukubwiza ukuri. Ubu Imana yari ikikwicaje ku ntebe y’ubuyobozi bw’igihugu cyacu. Ukwiye kuyishimira. Nyamara ariko, mu minsi ishize wabonye ko za Raporo za Loni zatangiye kujya ahagaragara zikemeza ko nawe ubwawe hari ibintu bikomeye ushobora kuzabazwa mu minsi iri imbere aha. Ubwo ga ndizera ko wabonye ko batangiye kukugera amajanja. Iyi si niko ikora, ntigira imbabazi, ni wowe ukunda kubitwibutsa. Uko byamera kose Imana iracyakurinze. None  se iki gihe ikwihereye ko ari inyongezo, urateganya kugikoresha ute? Ndi nkawe, nahitamo kugira neza gusa, ngakiranura  Abanyarwanda kandi nkabafasha uko nshoboye mu buryo bukurikira:


a.Narenganura Padiri Edouard Ntuliye, agahita afungurwa, agataha.
b.Nahita mpagarika burundu ibikorwa by’Inkiko Gacaca: Hashize igihe zishoje imirimo yazo, ibiriho ubu ni amanyanga n’ubugiranabi bwiyoroshe Ubutabera.Nawe ntubiyobewe.
c.Naca iteka rikingura imiryango y’amazu yose y’imbohe ari ku butaka bw’u Rwanda, abana bagasubira kubona ababyeyi, abagabo bagasubira mu ngo zabo: Hari abantu batari bake bamaze imyaka myinshi  mu buroko batagira dosiye ifatika, harimo n’ abazira amaherere, nta wabihakana!
d.Aho kwishinga abakomeza kunshuka ngo ninjye jyenyine washobora kuyobora u Rwanda, nyamara ejobundi bakazaba aba mbere mu kumbyinira hejuru, natangira ubu ngategura inzira yo kunsimbura mu buryo bwa demokarasi, ngafasha Abanyarwanda kwitoranyiriza undi muyobozi uzabareka bakishyira bakizana, bagaca ukubiri n’intambara zimena amaraso, bakagira amahoro arambye.
Ndibwira ko umuntu agerageje atyo, aho kumukurikiza imivumo, Abanyarwanda bazahora bamwibuka nk’Intwari ikwiye kuvugwa ibigwi. Ndumva ari yo mpano iruta izindi waba uhaye abawe, abana, abuzukuru n’abuzukuruza.
Imana ikomeze ikumurikire, ubutumwa bwanjye bwari ubwo.

Bikorewe i Paris, taliki ya 21 Ukwakira 2010.
Padiri Thomas Nahimana (Tél: 00 33 6 47 43 44 65)


Keine Kommentare:

Kommentar veröffentlichen