Dieses Blog durchsuchen

Montag, 10. Januar 2011

Ijambo ry'Umwami Kigeli V yifuriza abanyarwanda Umwaka mushya muhire wa 2011

Ijambo ry'Umwami Kigeli V yifuriza abanyarwanda Umwaka mushya muhire wa 2011

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nongeye kubaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi mbifuriza umwaka mushya muhire. Mwese uzababere umwaka w'ituze, umwaka w’amahoro n'ubumwe. Uzabasesekazemo ubwiyunge, amahoro n’ubusabane, mugire ubuzima buzira umuze, murusheho kubahana no guharanira  kubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwa muntu.  
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Imyaka mirongo itanu irashize abana b’u Rwanda benshi bangara, bicwa, bafungwa, basenyerwa, bagahezwa mu gihugu cyabo, bakagwa ishyanga no mu gihirahiro.  
Ibyageragejwe n'ubutegetsi bwagiye busimburana nibyinshi, ariko ntibwashoboye kugarura  ubumwe, ituze n’amahoro mu banyarwanda.
Amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu murayazi mwese. Ingorane  byazanye no mu bihugu duhana imbibi murazizi . Ni ngombwa ko ibyo byose bibonerwa umuti nyawo watuma amahano yabaye atazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ahandi hose kw’isi.
U Rwanda ni urw‘abanyarwanda bose. Ntawe ukwiye kuruhezwamo cyangwa ngo aruhezemo undi. Ndasaba abana b’u Rwanda guharanira icyatuma ubuzima n’uburenganzira bwa buri wese bidahungabanywa.
Niringiye ko uyu mwaka wa 2011 uzasiga abanyarwanda bateye intambwe igaragara mu gusubizwa ubusugire n’icyubahiro cyabo, bakava mu gihirahiro, bagasabana, bakubakana urwababyaye ishema n’urukundo.
Nizeye kandi kuzabonana n’abanyarwanda bose mu gihugu cyacu. Tuzabigeraho kuko Imana izadutiza umurindi.
Nimucyo dushyire hamwe rero, ingabo y’amahoro n’urumuri ndayifite kandi niteguye kuyigeza ku banyarwanda bose.
Imana ibarinde ibahe amahoro n’urukundo.
Umwaka mwiza wa 2011
Umwami  Kigeli V JB Ndahindurwa