Dieses Blog durchsuchen

Dienstag, 21. Dezember 2010

Bene iri vogonyo riba rishingiye kuki??!!!

Kera uwari warahimbye umuririmbyi wa nyiribiremwa ati: "N'iri shongore n'ubukaka, n'iki cyusa n'ubu bwema, nkarushya nubaha umuntu...!" Umuntu yakongeraho ati, nkaba nakwemera ko n'undi muntu agira uko abona ibintu bitari uku mbibona?Ngaho mwisomere nk'uko twabigegejejweho n'umunyamakuru wabikurikiranye, ubundi mujye mutekereza uko twarigushije!!!!
*******************************
Mwiriweho,
Nali numvise igice gito cy'ijambo perezida Kagame yatangije umushyikirano w'uyu mwaka wa 2010 (taliki 20 Ukuboza 2010), hamwe n'ibibazo n'ibitekerezo bimwe byatanzwe n'abawitabiriye. Mu kanya gashize nshoboye kumva ikindi gice kinini cy'ibyo perezida yavuze kuko Radio Rwanda ishubijeho ijambo rye, nkaba ndyandukuye yalivuze, amagambo yancitse cg se icyongeleza ntasobanukiwe nabisimbuje ...
Dore:
"…Ntagiye muli byinshi rero kandi ku gice kimwe tumaze kugeraho, ni amahoro n'umutekano, n'ukwigaburira tukihaza, n'abana bacu n'abandi abo alibo bose, kugira uburyo bw'uburere bwiza, uburere, education, ni ukugira ubushobozi bwo gukora no guhanga imilimo, ni ukubaka inzego z'abikorera kugira bibahe inyungu, ni ukubaka ibikorwa remezo bidufasha muli ibyo byose, ni imiyoborere myiza. Abenshi muli iyi nteko dushinzwe kuyoboreramo abanyarwanda, ni ukugendera ku mategeko kugira ngo biduteze imbere. Ni twebwe abayobozi kubigeza ku banyarwanda bose nta kurobanura (amashyi), ntiturobanura mu guhamagarira abanyarwanda mu kubyitabira.
Banyarwanda mwese muli hano cg n'abandi bose batari hanze, u Rwanda rufite imiterere yarwo, rufite ibibazo byarwo, bimwe rusangira n'abandi, cg se bimwe by'umwihaliko. Icyangombwa muli byose, n'uko twebwe nk'abanyarwanda ali twe tujya imbere mu kubigiramo uruhare, mu kubikemura, kuko ibibazo ni ibyacu, no kubikemura ni ibyacu. Ni cyo iyi nama y'umushyikirano idufasha kugeraho. This national… (?). Ni ukuvuga ngo buri munyarwanda wese afite uburyo bwo gutanga inkunga n'ibitekerezo bye kugira ngo kubaka igihugu bigerweho
Abahitamo kubitangira ahandi hatari hano, hatari muli uru Rwanda, hatari muli iyi nama, ibyo ni uburenganzira bwabo… Aliko icyo batagiraho uburenganzira, ni uguhungabanya na gato twebwe ibyo twifuza kugeraho (amashyi)
Abo mvuga ni na bake cyane nta n'ubwo wababara ku ntoki, aliko, n'urushinge, iyo barukujombye, rubabaza kurusha uko rungana (amashyi), urwo rushinge ntarwo dushaka (amashyi), tugomba kwirinda tukalinda abacu tukalinda n'igihugu n'amajyamberere yacu,… twibuka n'aho tuvuye, tureba n'aho tujya.
… abo mvuga, ubundii, muzi umukono w'amakalita ? Habamo ibigarasha (amashyi no guseka)… Bariya ni ibigarasha. bahoze ali ibigarasha, ni ibigarasha, mu gihe kili imbere bizaba ibigarasha bicitse (amashyi)
N'ababashyigikira, nabo ni ibigarasha (amashyi). Bariya bo hanze mubona babiliza mu banyamakuru, aho bavugira amakuru, birirwa babatera hejura, ni ibigarasha nabo. N'ibihugu byaba bibashyigikira (amashyi).
Cyane reka mpere ku by'abanyafurika byabigerageza, byaba byiza bitabatwaye umwanya kumenya ko ali ibigarasha, kandi aho mpereye aho, ni ukuvuga ngo, abantu iyo baba muli nyakatsi, ntabwo bakina umukino wo gutwika, gukina umukino wo gutwika nyakatsi irashya, ukinnye umukino wo kuntwikira nyakatsi nawe iyawe irashya.
Kubera iyo mpamvu byaba byiza umunyafrika uli muli nyakatsi nka njye, umuriro na we wamugeraho.
N'abanyamahanga, icyo nshaka kubivugaho ni iki ? Hali n'abadufasha kubaka igihugu dushimira buli munsi, aliko ntabwo ufasha umuntu kubaka ngo n'urangiza usubire inyuma usenye. Aliko impamvu bibaho muli Afrika impamvu bibaho mu Rwanda ndabizi, impamvu hali ubusumbane, ku buryo abantu babaho mu buzima bwabo bakongeraho no kubaho ubw'abandi. You cannot to.. ntabwo wabaho ubuzima bwawe ngo ubeho n'ubwanjye.
Uru Rwanda rurashaka kubaho ubuzima bwarwo. Iyi national dialogue, ni abanyarwanda tugerageza kubaho ubuzima bwaucu, utali hano, udashyigikiwe n'abanyarwanda ntakatuvugire turivugira. Tabwo njya numva limwe na limwe, ba bandi bajombana inshinge, uti none haba hali ikibazo, … nkasanga nta kibazo, … gituma batuvuga kuva mu gitondo… uko tutari, uko tudashaka, tuzira ko dushaka kuba icyo dushaka kuba cyo. Tuzira ko hali abashaka kutugenera uko dushaka kubaho, ni yo mpamvu banyura inyuma bagakoresha ibyo bigarasha cg bakatunenga uko ibyo bigarasha bivuga, ibyo bigarasha ntabwo bihagarariye abanyarwanda, abanyarwanda bahagarariye na twe, na mwe muli hano. Political space….(amashyi).
Tunacoka na ujinga, and the only express is propery, is for us to continue… (amashyi) and that provide… this is space, this dialogue is a political space… Give me my space. I'm telling, we …you nothing… (amashyi)
Icyo navugaga, abanyamahanga batwigisha uko dukwiye kubaho, nta burenganzira babifitiye kandi uko babitubwira baratubeshya…. Ibicucu, bikaba nka bya bindi, ngo umugabo arya, (abandi babivuze atararangiza) utwe yarangiza akarya n'utwabandi (amashyià. Aha, ntabwo ibyanjye uzabirya, na njye ibyanye ni ibyanjye, iby'abanyarwanda ni ibya bo… isn't it ? Mureke kunzanaho icyokere. Uwo munyarwanda ushaka ibye byiza akabilinda, niwe dushaka, ngo abe ali hano, niwe dushaka ngo dufatanye twubakane nawe. Naho abagenda bacuruza ibinyoma, ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Tiojeni… ba rugize rute rwa bande, ni ibigarasha, nta munyarwanda n'umwe bahagarariye nta n'umwe bashobora no guhagararira…
Abo banyabinyoma, abo bashaka gusenya ibyo twubaka, bakoresha midiya, HRW izi ibizaba ? Izi ibigarasha gusa ? Impunzi twacyuye zingana iki ? Abana dushyira mu mashuli bangana iki ? Abanyarwanda bigaburira bitaligeze bangana iki ? (akomeza mu cyongeleza ali nako bamukomera amashyi)
Gushoza intambara, ugahagarara hariya ukavuga ko ugiye kugirira nabi abanyarwanda, n'ukubitwa ntutangire kuboroga (amashyi). Niba uduhamagarira intambara, guhungabanya umutekano w'abanyarwanda n'ibyo bubaka, urabe uzi icyo ushaka kuko uzakibona. Aya mahoro, uyu mutekano, iyi nzira turimo, byadutwaye byinshi, byatwaye amaraso y'abantu atagira uko angana, ubuzima bw'abantu, mwibagirwa vuba, ntabwo ali kera. Yaba uwo hanze yaba uwo mu gihugu. Iyo udushoreje intambara y'ibyo turayikurangiriza (amashyi), rwose, ndumva tubyiteguye….muradutindiye (baraseka)."
NB:Umushyikirano uzakomeza ejo kuli www.umushyikirano.gov.rw
Tanga ituze Rwanda we
A.M.

Keine Kommentare:

Kommentar veröffentlichen